Ijambo "agahanda k'amagare" bivuga igice cy'inzira nyabagendwa cyagenewe kunyurwamo n'amagare na velomoteri bikagaragazwa n'ikimenyetso cyabigenewe.
Ijambo "akayira" bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa abanyamaguru cyangwa ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri.
Ijambo "inzira y'igitaka" bivuga inzira nyabagendwa yagutse kurusha akayira ariko ubusanzwe ikaba itaragenewe ibinyabiziga bibiriIjambo "inzira y'igitaka" bivuga inzira nyabagendwa yagutse kurusha akayira ariko ubusanzwe ikaba itaragenewe ibinyabiziga bibiri Inzira y'igitaka ikomeza kwitwa ityo iyo isa n'umuhanda igihe irasutse gusa mu yindi nzira nyabagendwa
Ijambo "urusisiro" bivuga ahantu hose hari amazu yegeranye cyangwa afatanye, ari ku ruhande urwo arirwo rwose rw'inzira nyabagendwa cyangwa se aho binjirira n'aho basohokera hagaragazwa n'ibyapa by'aho hantu;
Ijambo "umuyobozi" bivuga umuntu wese utwaye ikinyabiziga cyangwa uyobora mu nzira nyabagendwa inyamaswa zikurura, zikorera cyangwa zigenderwaho, cyangwa amatungo, yaba ubushyo cyangwa imwe imwe
Ijambo "umukozi ubifitiye ububasha" bivuga umwe mu bakozi bavugwa mu ngingo ya 3 y'iri teka, wambaye ku buryo bugaragaza ibimenyetso by'imirimo ashinzwe. Iyo umugenzi ahagaze, umukozi ubifitiye ububasha ashobora kuba adafite ibyo bimenyetso, ariko rero agomba kugaragaza ko abifitiye ububasha